Polisi y’u Rwanda, irabamenyesha ko guhera taliki ya 25 Nyakanga, 2020, hari imirimo yo kubaka ibiraro bya ruhurura ya Mazi ku mihanda KN1Rd (Nyabugogo-Muhima) na KN7Rd (Nyabugogo-Kanogo), izamara amezi abiri, bikaba byagira ingaruka k’urujya n’uruza rw’ibinyabiziga.

 

Abakoresha iyi mihanda bava cyangwa bajya mu ntara y’Amajyaruguru n’Amajyepfo baragirwa inama yo gukoresha imihanda ikurikira:Gisozi-Karuruma, Nyacyonga-Batsinda na Ruliba-Karama-Nyamirambo.

Aho amakuru y’itangazo yaturutse: Rwanda National Police (Twitter)