Kubera imirimo yo kubaka ikiraro (Culvert) ku muhanda KN 8Ave ( Kinamba-Kacyiru); Umujyi wa Kigali uramenyesha abantu bose ko guhera tariki 03 Kanama 2020 saa tatu z’ijoro, icyerekezo kimwe cy’uwo muhanda kiva Nyabugogo kigiye kuba gifunzwe ku Kinamba mu gihe cy’icyumweru kimwe.

Ahari ibara ry’umutuku niho imirimo ikorerwa

Abagana Kacyiru, Remera na Kimironko bakwifashisha indi mihanda ishamikiye kuri KN 8Ave ariyo:

  • KN 1Rd (Nyabugogo- mu Mujyi)
  • KN 7Rd ( Nyabugogo-Pois Lourds)

Abagana Gisozi, Kagugu na Gacuriro bakoresha imihanda ya:

  • Karuruma- Gisozi
  • Nyacyonga- Gasanze- Batsinda

Abatazashobora kunyura muri iyo mihanda yavuzwe haruguru barasabwa kuzihanganira umuvundo w’ ibinyabiziga uzaba uri ku Kinamba ahakorerwa iyo mirimo.

Aho amakuru y’itangazo yaturutse: City of Kigali (Twitter)