Police y’u Rwanda iramenyesha abaturarwanda ko kuva ku wa 03 Kanama 2020, abazajya bava cyangwa bajya ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, nyuma ya saa tatu z’ijoro bagomba kumenyekanisha gahunda z’ingendo mu ndege banyuze ku rubuga Movement Clearance “https://mc.gov.rw

Police y’u Rwanda kandi iramenyesha abaturarwanda ko bashobora no gukoresha telefone bagakanda: *127# noneho bagakurikiza amabwiriza.

Amakuru azajya atangwa ni aya akurikira:

  • Amazina ye (umugenzi)
  • Nomero ya telefoni
  • Ibirango by’ikinyabiziga azagendamo
  • Igihe ikinyabiziga kizamutwarira n’igihe kizagarukira
  • Indege azagenderamo

Umugenzi kandi azajya yereka Abapolisi itike y’indege. Ku bazaba bajya ku kibuga cy’indege, bizakorwa n’umugenzi naho kubazaba bava ku kibuga cy’indege bizakorwa na hoteli zizabakira.

Mu gihe bibaye ngombwa ko uwo hoteli icumbikiye avuye hanze mu rugendo agenda nyuma ya saa tatu z’ijoro ajya iwe cyangwa ahindura hoteli asabwe kumenyekanisha urugendo rwe aciye kuri uru rubuga. Abapolisi bazajya baba bari ku muhanda babafashe.

Aho amakuru y’itangazo yaturutse: Rwanda National Police (Twitter)